Nidushake umuti n’urukingo by’irondakoko n’ivanguramoko mu Banyarwanda (igice cya 5)

Igice cya 5. Uruhare rw’uburezi n’urubyiruko mu kwirinda, kwamagana no guca irondakoko n’ivanguramoko

Igice cya 4. Ingabo zishinzwe umutekano w’igihugu ntizigomba gukora politiki no kwiyumvamo amoko ya politiki y’Inyabutatu.

Igice cya 3. Ubuhamya n’ibimenyetso bigaragaza ko amoko y’INYABUTATU ari aya politiki.

Igice cya 2. Umuti kuri buri wese n’urukingo rw’irondakoko n’ivanguramoko ku banyepolitiki.

Igice cya 1. Ubuhamya ku moko y’INYABUTATU n’ibisobanuro ku irondakoko n’ivanguramoko mu buryo bw’amategeko.

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.
•Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri mwakoresha impinduka, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
•Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
•Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.

Nidushake umuti n’urukingo by’irondakoko n’ivanguramoko mu Banyarwanda – igice cya 4

11/11/2018, Aloys Musomesha

Igice cya 4. Ingabo zishinzwe umutekano w’igihugu ntizigomba gukora politiki no kwiyumvamo amoko ya politiki y’Inyabutatu.

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri mwakoresha impinduka, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.

Nidushake umuti n’urukingo by’irondakoko n’ivanguramoko mu Banyarwanda – igice cya 3

05/11/2018, Aloys Musomesha

Dore ibimenyetso bigaragaza ko amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa ari aya politiki.

Igice cya 2

 

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri mwakoresha impinduka, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.

Témoignages authentiques de Rwandais sur l’Opération Turquoise, le 23 Juin 2018 à Paris

29/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Voir et écouter les témoignages à la fin de cette introduction écrite

Quand le génocide débute au Rwanda en Avril 1994, seule la France, parmi les grandes puissances de ce monde, demande à l’ONU, qu’il y ait une force militaire, humanitaire et multinationale pour arrêter cette tragédie. Malheureusement, elle ne sera ni soutenue ni entendue. La France ne baissera pas les bras, et avec l’accord de l’ONU, dans sa Résolution 929, elle ne partira qu’avec quelques pays africains. Curieusement, quelques années plus tard, c’est cette même France qui essuyera des repproches d’avoir participé au génocide perpetré contre les tutsi.

A la tête d’une organisation d’une conférence d’échanges et témoignages, l’Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana écrit: « face aux critiques et aux accusations mensongères portées par le gouvernement rwandais et son réseau associatif en France et dans le monde contre cette opération humanitaire intervenue du 22 juin au 21 août 1994, devant le silence inexplicable des gouvernements français qui se sont succédé depuis 1994, les témoins directs et les rescapés rwandais présents dans la Zone Humanitaire Sûre ont décidé de prendre les affaires en main pour rétablir la vérité historique sur le bilan humanitaire de cette opération telle qu’ils l’ont vécue, pendant deux mois au cours desquels ils sont passés de la Mort à la Vie grâce au courage de ces hommes venus de loin pour arrêter les massacres. Preuve que les Rwandais savent dire merci à leurs bienfaiteurs lorsqu’ils n’en sont pas empêchés par le régime en place. 24 ans après cet exploit humanitaire, le Comité VÉRITÉ TURQUOISE adressera une motion et des recommandations aux autorités françaises et à la communauté internationale rappelant le devoir de vérité sur le bilan plus que positif de l’Opération Turquoise au Rwanda ».

Date de l’évènement : samedi 23 juin 2018, de 13h00 à 16h00 Lieu : HEAD – École des Hautes Études Appliquées du Droit, 120, rue La Fayette, 75010 PARIS

Témoignages en audio-vidéo:

 

Itangazo n°N°02/CCSCR/2018 ku muhango wo kwibuka

08/04/2018, Ubuyobozi bwa CCSCR

Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (mu magambo ahinnye y’igifaransa CCSCR) ni umuryango uhuliwemo n’amashyirahamwe n’izindi mpirimbanyi za Sosiyete Sivili, udaharanira inyungu kandi utabogamiye kuri politiki, ufite ingamba zo guharanira demokarasi n’amahoro, kurengera ukuri, ubutabera n’ubwiyunge, no kutazibagirwa amahano ya Jenoside n’ubundi bwicanyi byaranze amateka y’umubano w’abanyarwanda.
Uyu muryango wihaye kandi izindi nshingano zo guteza imbere umuco w’ubworoherane n’ibiganiro kugirango havanweho burundu impamvu zose zigamije kurimbura ibice bimwe by’abanyarwanda no gukora ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyoko-muntu n’iby’iterabwoba.
Kubera ibihe by’ICYUNAMO no KWIBUKA abacu batuvuyemo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994 n’izindi nzirakarengane zazize ubwicanyi ndimburambaga;
Inama Mpuzabikorwa CCSCR yongeye kwamaganira kure ayo mahano yahekuye Urwanda n’Abanyarwanda kandi yifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abishwe n’abarokotse ubwo bwicanyi ndengakamere, ibafashe mu mugongo kandi yihanganishije n’abandi bose bakomerekejwe nabwo.
Tariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ONU yemeje itariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, kandi yibutsa ko bamwe mu bahutu n’abandi bantu barwanyije iyo jenoside nabo bishwe.
Inama Mpuzabikorwa CCSCR ishyigikiye icyo cyemezo kandi irasaba abanyarwanda n’abanyamahanga bose kucyubahiriza.
Bitewe n’uko hari abandi banyarwanda batari Abatutsi ndetse n’abanyamahanga nabo bazize cyangwa bakomerekejwe na jenoside y’Abatutsi mu Rwanda muri 1994 nk’uko bivugwa muri icyo cyemezo ariko ntibavugwe mu bagomba kwibukwa; hakaba n’abandi bazize ubundi bwicanyi bushingiye kuri politiki, ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu Rwanda n’ahandi, kandi mu bihe bitandukanye, nkuko byemejwe n’amaraporo y’Umuryango w’abibumbye ONU, ariko abo bose uwo muryango ukaba warabibagiwe;
Inama Mpuzabikorwa CCSCR imaze kubona ko ibyo byongera impaka z’urudaca zisanzwe hagati ya bamwe mu banyarwanda batumvikana ku bibukwa bitewe n’amatariki biciweho n’impamvu z’ubwo bwicanyi; uyu muryango wemeje ko hakwiye kubaho undi munsi wo KWIBUKIRA HAMWE izo nzirakarengane zose, utagize aho uhuliye n’amatariki atandukanye ubwo bwicanyi bwakoreweho. Bityo imihango yo KWIBUKA ikavanwaho kuba igikoresho cya politiki, buri wese akwumva akababaro k’undi, tukibuka twiyubaka, mu bwubahane, ntawe ukomeretsa undi, duha icyubahiro abacu twabuze, kandi twubaka ubumwe n’umubano mwiza mu banyarwanda.
Abarokotse ubwo bwicanyi butandukanye n’imiryango yabo ni bo bakwiye guhabwa umwanya wa mbere, bakaba ari bo bategura imihango yo kwibuka ababo uko babyifuza, amashyirahamwe atabogamiye kuri politiki hamwe n’amadini akabashyigikira. Inama Mpuzabikorwa CCSCR nayo yiteguye kubibafashamo.
Kubera izo mpamvu:
a) CCSCR irasaba ko itariki ya 7 Mata yagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yubahirizwa kandi ikunganirwa n’undi munsi utabogamiye kuri politiki, wo KWIBUKA INZIRAKARENGANE ZOSE zazize uko zavutse cyangwa ibitekerezo bya politiki, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibya jenoside n’iby’intambara, maze uwo munsi ugacyemura ziriya impaka.
b) CCSCR yemeje ko uwo munsi waba KUWA GATANDATU WA KABILI W’UKWEZI KWA KANE BURI MWAKA. Ni umunsi w’ikiruhuko kuri benshi, wegereye uwa 7 Mata, kandi udafite itariki imwe ihoraho.
c) CCSCR yemeje ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2019 kugirango hazabanze habeho ibiganiro hagati y’abarokotse buriya bwicanyi n’indi miryango hamwe n’abifuza kubafasha gutegura imihango yo KWIBUKA.
Imana irinde U Rwanda n’abanyarwanda.
Mugire amahoro.
MUSOMESHA Aloys,
Umunyamabanga mukuru wa CCSCR

Ijambo ry’ibanze: ikaze mwese kuri CCSCRINFO urubuga rwanyu mu bitekerezo n’amakuru

À la Une

02/04/2018, Aloys Simpunga

Banyarwandakazi namwe Banyarwanda,

Mpirimbanyi za Sosiyete Sivili,

Inama mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR mu magambo ahinnye y’igifaransa) ishimishijwe no kubaha ikaze kuli uru rubuga. Nk’uko ili jambo ribisobanura neza, urubuga ruganisha ku gisobanuro cy’ubwisanzure. Inshingano nyinshi za Sosiyete Sivili zilimo imwe y’agaciro ndetse usanga n’izindi zishamikiyeho, aliyo y’ukwishyira ukizana n’ubwisanzure mu bitekerezo, mu myifatire ndetse no mu bikorwa utabangamiye abandi n’amategeko.

Amashyirahamwe nyarwanda adaharanira inyungu yibumbiye hamwe mucyo yise Inama mpuzabikorwa (Cadre de Concertation) ya Sosiyete Sivili kugira ngo atange umuganda wayo mu kwimakaza iyo ndangagaciro igomba kuranga umunyarwanda aho ali mu muryango nyarwanda.

Amateka ya vuba y’igihugu cyacu agaragaramo guhungabana gukomeye bw’uburenganzira bw’ibanze butandukanye bw’umunyarwanda n’ubwo umuryango nyarwanda, ku buryo n’ubwo Imana yagize ingarigari yayo alibwo burenganzira bw’ubuzima abanyarwanda babuvukijwe. Imiryango yarahahungabaniye. Abatarapfuye barahungabanye, aho bali hose, baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Gukira ibyo bikomere hagomba umuti ukomeye wo guhumulizwa, buli wese akawunywaho, aliko kandi hakaba n’urukingo ruzalinda buli wese kuzongera kugushwa ruhabu no gukomeretswa.

Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR, yihaye inshingano zo guhumuliza umunyarwanda uwo aliwe wese n’aho ali hose; yiha na none inshingano zo kurwanya yivuye inyuma no gukumira icyahungabanya uburenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda uwo aliwe wese n’aho ali hose.

Hali ibikoresho bikomeye CCSCR ihabwa n’amategeko bishingiye ku miterere yayo nka Sosiyete sivili, aliko hali n’ibindi bikoresho yiyubatsemo ubwayo. Ayo moko y’ibikoresho yombi akaba aliyo azakoreshwa mu kurangiza izo nshingano twavuze haruguru CCSCR yiyemeje.

Igikoresho gikomeye cyo gutega amatwi ibitekerezo by’undi, gikurikirwa n’ibiganiro ni intwaro ikomeye izarinda umunyarwanda n’umuryango nyarwanda kuzongera guhungabanywa no kuvutswa uburenganzira.

Ni muli urwo rwego CCSCR yashyizeho uburyo bwo kwumva ibyifuzo no kuvugana n’umunyarwanda uwo aliwe wese, yaba mu gihugu ndetse no hanze, maze ishyiraho imbuga zo guhuriraho/guhuriramo, aho buli wese azisanzura kandi agategwa amatwi.

Mbararikiye kugana izo mbuga zilimo izikoresha inyandiko ndetse na Radio ya CCSCR aho amajwi yanyu ategerejwe mu bwisanzure.

Mbifurije imigisha n’amahoro y’Imana.

Simpunga Aloys

Prezida wa CCSCR