Imyaka 28 irashize, abana b’u Rwanda bari mu makuba, amarira n’agahinda. Bizahinduka ryari ?

02/04/2018, Célestin Sebahire

Mu myaka 28 ishize, ubwo Inkotanyi zateraga u Rwanda ku itariki ya mbere ukwakira 1990, nari mfite imyaka 24. Nkaba rero nari nzi ubwenge bunshoboza kureba ibirimo kuba, nkumva ibivugwa, ngasesengura, nkinkuriramo ukuri nyakuri. Uko gusesengura kwahise kunyereka ko Front Patriotique Rwandais. (FPR) Inkotanyi yari umutwe w’abatusti bateye u Rwanda baje kwisubiza ku ngufu za gisirikari ubutegetsi abahutu bari barabambuye muri revorisiyo yo muri 1959. Ariko birumvikana ko iyo F. P. R itari kuza ivuga iti : « mwa mbwa z’abahutu mwe tuje kubambura ubutegetsi bwacu mwatuvanye mu ntoki muri 1959 maze tubwisubize ». Ahubwo baricaye bakora porogaramu nziza, kandi yumvikana yo gukinga amahanga mu maso, ndetse banayereka abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyalimana, cyangwa abari bafite umururumba, inda nini n’inyota y’ubutegetsi, hamwe n’abandi baje « gutoragura ». Abo bahutu ni bo batumye FPR ishobora kwereka amahanga ko uwo mutwe ugizwe n’ubwoko bwose butuye u Rwanda. « Ariko byari amacenga » nk’uko byavuzwe na Dr Théogène Rudasingwa wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, ndetse no mu yindi mirimo ikomeye yakoze hakaba hanarimo no kuba umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Paul Kagame. Iyo porogaramu yo gukinga abantu mu maso ngo batamenya impamvu y’ukuri yatumye batera bayikubiye muri izi ngingo 8 zikurikira :

  1. Kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda.

  2. Kubumbatira ubusugire bw’lgihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu.

  3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi.

  4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’lgihugu.

  5. Guca ruswa, gutonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’lgihugu.

  6. Kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

  7. Guca burundu impamvu zitera ubuhunzi no gucyura impunzi z’Abanyarwanda.

  8. Guharanira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane.

Aho bafatiye ubutegetsi bongeyeho indi ngingo ya 9 yo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Gusesengura uburyo izo ngingo zashyizwe mu bikorwa muri iyi myaka 28 ishize byatwara ibitabo n’ibitabo. Muri iyi mirongo ndagira ngo turebere hamwe ibirebana n’enye gusa muri zo (iya mbere, iya gatatu, iya karindwi n’iya munani), noneho izisigaye tuzazirebere hamwe ubutaha.

  1. Ubumwe mu banyarwanda.

Inkotanyi zitera, Habyarimana yari yimirije imbere Ubumwe, amahoro n’amajyambere. Kandi urebye uburyo abatutsi, abahutu n’abatwa bari babanye imbere mu gihugu, njye nsanga ubwo bumwe bwarimo gusa n’ubugerwaho. Kuko nk’iyo ndebye imibanire yanjye ku giti cyanjye n’abatutsi, baba abo twiganye (dore ko mu mashuri nizemo hose hari abatutsi batari bake), baba abo twabanaga ari incuti zanjye (dore ko mu karere kanjye hatuye abatutsi benshi), rwose njye nabonaga nta kibazo mfitanye na bo.

Kandi reka tubane neza ni mu gihe ! None se ko yaba njyewe, yaba data, nta wari yarigeze ahakwa cyangwa ngo agirirwe nabi n’abatutsi ku ngoma ya bo ! Yewe n’ibyo bitero byabayeho by’Inyenzi byo muri za 60 njye ntabyo nigeze menya ku giti cyanjye kuko byabaye ntaravuka. Ku buryo rwose njye n’abatutsi b’urungano rwanjye nta kibazo cyari gutuma tutabana mu bumwe. Iyo ababyeyi n’abasekuru banjye bambwiraga ibya revorisiyo yo muri 1959, numvaga ari amateka meza yavanye abahutu ku ngoma ya gihake ; ariko nareba uburyo mbanye n’abatutsi bagenzi n’inshuti zanjye, nkumva nta cyazahindura ubwo bumwe. Numvaga ko ibyabaye byabaye kandi byarangiye. Bityo icyari kinshishikaje kikaba cyari ugushaka icyaramutsa urubyaro rwanjye, nkanatsura umubano mwiza n’abandi.

Aho rero FPR itereye nibwo nongeye kumva ikibazo cy’amoko cyongeye kubyuka. Icya mbere ubwo butegetsi bwafashwe mu mivu y’amaraso y’abantu ibihumbi n’ibihumbagiza bo mu moko yombi. Mu gihe bari bakirwana hapfuye abatutsi benshi bishwe n’abahutu muri jenoside yakorewe abatutsi, ariko FPR nayo aho yagiye inyura hose yasigaga igaritse ingogo z’abahutu batabarika. Aho igereye ku butegetsi nk’uko yabyifuzaga bwo noneho yaseye itanzitse. Bagifata ubutegetsi njye niyumviye umwe mu basirikare bakuru avugira mu nama y’abaturage kuri stade i Nyamirambo ati « ubwo rero barabeshye ngo muri ba nyamwinshi namwe murabyemera ! Se noneho uwazabihindura namwe mugahinduka nyamuke mukumva uko bimera ? ». Iyo ndebye ibyakurikiyeho nibwo nemera ko bariya bantu bajya gutera bari bafite umugambi utagira aho uhuriye na ziriya ngingo berekaga amahanga n’abahutu bari babari inyuma.

Iby’ubwicanyi bwagiriwe abahutu mu gihugu hose no kubakurikirana hanze aho bahungiye hagamijwe kubarimbura ntibigishidikanywaho. Amaraporo abigaragaza yarasohotse kandi biracyakomeza. Ahubwo njye mbona ayo maraporo atanagaragaza ukuri kose cyane cyane ku birebana n’imibare y’abahutu bishwe n’Inkotanyi. Haba abishwe za Kibeho, Bigogwe, mu gihe cy’abacengezi n’ibindi byose byaramenyekanye.

Ariko ubwo bwicanyi bwaje kuba agahebuzo aho impunzi zikurikiraniwe mu makambi ya Zaïre zirararaswa, abato n’abakuru baricwa, n’izicitse ku icumu zikicwa umugenda. Ubu imibare yashoboye kugaragara yerekana ko muri ubwo bwicanyi hatikiriye abahutu bari hagati ya 250.000 na 300.000. Abo bashoboye kugarura ku ngufu ; babajyanye mu Rwanda ku buryo abatari bake muri bo na bo bicwe nubwo imibare itaramenyekana neza. Bishwe hakoreshejwe uburyo bwinshi. Ibyo byose byakomeje kunyereka ko igishishikaje FPR atari ubumwe na mba. Ntibahagariye ku kwica gusa, kuko nyuma n’abatarapfuye ngo bahambwe, batwikwe, bajugunywe mu nzuzi, cyangwa amagufa ya bo yirirwe aribwa n’inkona n’inkongoro ku gasi, ubu bapfuye bahagaze. Ibi bigararira muri gahunda zinyuranye bagiye bakora, aha nkaba ngirango ntange ingero nk’ebyiri noneho nze no kongeraho urundi rwerekana ko ubu noneho n’abatutsi batorohewe

Urwa mbere ni ziriya nkiko za gacaca zashyizweho hagamijwe ko buri muhutu asigwa ibara ry’icyaha cya jenoside hakoreshejwe uburyo bise « gutekinika ». Abantu bagiye bahimbirana ibyaha, barabeshyerana, bashinjanya ibinyoma n’ibindi. Aho FPR imariye kubona buri muhutu amaze kwambikwa ibara ; izo nkiko bavuze ko zirangiye kuko umugambi wa bo wari wuzuye. Ariko ikizwi ni uko izo nkiko zasize zishegeshe ubumwe bw’abanyarwanda cyane cyane hagati y’abahutu n’abatutsi ndetse no mu bahutu ubwa bo kuko bizwi ko hari n’abahutu bagiye bashinja abandi bahutu kugira ngo bigure barebe ko baramuka. Byumvikane neza ko kuvuga ububi bwa Gacaca bitagamije guhakana ko nta bahutu bicanye. Ahubwo ikigamijwe ni ukugaragaza ko icyo gikorwa cyanavanzwemo kugerekaho ibyaha nkana bamwe mu bahutu ku maherere. Ikindi ni uko mu ntego za gacaca hanavugwamo kugeza abanyarwanda ku bwuyunge. Nyamara muri izo gacaca ntawari wemerewe kuvuga ko yiciwe n’abasirikare ba FPR, nyamara birazwi ko na bo bishe inzirakarengane mu moko yose, haba mbere, nyuma cyangwa mu gihe cya jenoside.

Urugero rwa kabiri ni ya gahunda ya « ndi umunyarwanda » irimo guca ibintu. Muri ya mayeri n’amacenga bafitemo impamyabushobozi y’ikirenga, baje gushyiraho icyo bise gahunda ya « ndi umunyarwanda » bavuga ko igamije gutsimbataza ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku kutareba ubwoko buri muntu abarizwamo. Buri wese akiyumvamo ko ari umunyarwanda mbere yo kuba umuhutu, umutwa, cyangwa umututsi. Ariko mu by’ukuri, nk’uko na Paul Kagame ubwe yabyivugiye ubwo yatangizaga iyo gahunda ya  « ndi umunyarwanda » byahise bigaragara ko ikiyihishe inyuma ari ukumvisha abahutu bose n’ababakomokaho ko ari abicanyi, uko ibisekuruza bya bo bizagenda bisimburana, naho abatutsi bakaba ba nyakugorwa bagomba guhora basigasiwe nta wubavuga.

Iyo gahunda ikaba ishishikariza abana, abuzukuru, abuzukuruza kuzageza ku buvivi n’ubuvivure b’abahutu ko bagomba guhora ku mavi bapfukamiye abatutsi babasaba imbabazi z’ibyaha batakoze kuko ngo byakozwe n’ababyeyi na ba sekuru ba bo. Koko ibi ni byo bita ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda? Njye mbona nta bumwe bushobora kuboneka aho abantu batareshya imbere y’amategeko, ngo bubahane, babwizanye ukuri ku byabaye kandi bose baziranyeho. Buri wese arebe kandi yemere uruhare yabigizemo bityo hashakirwe hamwe umuti w’ibibazo bagiranye bityo babone uko babana mu bumwe nyakuri budashingiye ku itekinika.

Urwa gatatu rwo ruragaragaza rwose ko iriya FPR uko iminsi igenda yicuma, noneho itabangamira abahutu gusa, ahubwo n’abatutsi ubwabo, ndetse itarebeye izuba n’abayifashije kugera ku butegetsi nabo irabica, ikababuza amahoro, cyangwa ikabatorongeza. Aha ingero zifatika ni iz’abatutsi bishwe na PFR nka koloneri Patric Karegeya, umunyemari Rwigara Assinapol, n’abandi umuntu atarondora ngo arangize. Ubwo siniriwe mvuga abo bambuye imitungo igatezwa cyamunara bamaze kwangazwa nk’umuherwe Rujugiro, simvuze abasenyewe amazu nk’umupfakazi n’impfubyi ba Rwigara barangiza bakababuza amahoro, bamwe babafunga, abandi bababuza kongera gucuruza, ndetse bakagurisha imitungo yabo hagamijwe kubacupiza no kubatindahaza burundu, nta warondora abo bashatse kwica nka jenerari Kayumba Nyamwasa, ba majoro Micombero, ba Marara Noble…

Ibi byose birongera kwerekana ko uretse no kuba FPR yaraje ije kwibasira ubwoko bw’abahutu hagamijwe kwimakaza abatutsi; ubu noneho biragaragara ko n’abatutsi ubwabo iyo bashatse guharanira ukuri n’ubutabera na bo batamererwa neza bikaba byongera kwerekana ko RPF idashishikajwe na mba n’ubumwe bw’abanyarwanda.

  1. Gushyiraho inzego z’ubutegetsi zishingiye kuri Demokarasi.

Kuva u Rwanda rwaba Repuburika rwari rufite inzego zagiye zivugururwa kandi zirushaho kwegerezwa abaturage. Kuva kuri nyumba kumi, serire, segiteri, komini, perefegitura, kugera ku rwego rw’igihugu. Hakaba inzego eshatu z’ubutegetsi (ubutegtsi nshingategeko, nyubahirizategeko n’ubutegetsi burebana n’ubutabera) kandi zagerazaga uko zishoboye ngo zikore ku buryo butandukanye rumwe rutivanze mu bubasha rw’urundi n’ubwo bitari shyashya bwose ariko FPR yabisubije i rudubi. Ibi ndabivugira ko aho FPR ifatiye ubutegetsi, icya mbere yihutiye cyabaye guhindagura kenshi amazina n’imipaka y’uduce tugize igihugu, biryo umuturage agahora ahuzagurika atazi aho atuye n’aho yabariza ibibazo bye.

Uko kudumbadumba igihugu ariko ntibyari bigize icyo bitwaye cyane, iyaba nibura bwa butegetsi uko ari butatu bwigengaga ntusange umuntu umwe ari we ushyiraho itegeko, akaryubahiriza, akanahana abarirenzeho cyangwa abahimbiwe ko barirenzeho. Iyaba kandi barekaga umuturage akagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi binyuze mu matora adafifitse. Aha ndatanga urugero rumwe gusa. Abantu bose bazi uburyo Perezida Kagame Pahulo ahora yiba amatora muri manda zose uko yagiye aziha. Nta wuyobewe ukuntu yabeshyeye abaturage ngo basabye ko itegekonshinga rihindurwa kugira ngo yongere kwiha indi manda ya gatatu kandi azanabashe kutegeka kugera byibuze muri 2034. Niba na Habyarimana we yari yareruye akiyamamaza ari umukandida umwe rukumbi, agahangana n’ikijuju na bwo akabona muri za 98 ku ijana. None se ko Kagame we abeshya ngo hari abakandida benshi yarangiza udusanduku tw’amatora akatwuzuza amajwi ye bimaze iki? Hari uwampaye igiparu ko muri Kibungo higeze kuboneka abantu batoye Kagame baruta abiyandikishije gutora, bisobanuye yabone amajwi arenga ijana ku ijana!!!

Icyagaragaye ni uko iyo abonye umukandida ushobora kumutsinda ahita amushyira mu gihome. Aha natanga nk’ingero za Dogoteri NIYITEGEKA Théoneste, madamu Victoire INGABIRE Umuhoza, madamazera Diane RWIGARA n’abandi. Ubu yabujije amashyaka gukora mu bwisanzure cyereka gusa ari mu kwaha kw’icyama cye. Ibi bigaragaza ko Kagame yakoze uko ashoboye kose kugira ngo azateheke ubuziraherezo. Ngiyo Demokarasi FPR yazanye mu Rwanda.

  1. Guca burundu impamvu zitera ubuhunzi no gucyura impunzi z’Abanyarwanda.

FPR itera u Rwanda havugwaga ko hari impunzi z’abatutsi hagati ya 600.000 na 800.000. Nyamara aho yagendaga inyura hose abaturage barayihungaga bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi yakoraga. Nta muntu wibagiwe uburyo abo twitaga “abavanywe mu bya bo n’intambara” babayeho mu bukene, inzara, indwara no guhora babuyera barabuze amajyo mu Rwababyaye.

Aho FPR ifatiye ubutegetsi bwo byabaye agahebuzo. Abanyarwanda bose bavuye mu gihugu gisigara ari igihuru. Miriyoni zirenga enye zose zahungiye mu bihugu duhana imbibi. Umenya bwarabaye ubwa mbere mu mateka y’isi umuntu avuga ko azanye demokarasi, imibereho myiza, amajyambere, n’ibindi byiza uwo mutwe wavugaga ko utuzaniye, noneho abo ubizaniye bose bakakwitaza bakaguhunga.

Noneho turebe uburyo bakoresheje mu gucyura ziriya mpunzi zari zaranze kujya kwicwa urubozo. Muzi ko FPR yahise izisanga aho zari mu makambi ikaziraramo ikazirasa, izicitse ku icumu ikazijyana mu Rwanda. Izikomeje kwiruka ishyamba ry’inzitane ikazigendaho izirasa umugenda. Ubu abakoze iperereza basanga ubwo bwicanyi bw’impunzi bwarahitanye abahutu bari hagati y’ibihumbi 250 na 300. Banemeza kandi ko ubwo bwicanyi ari jenoside yagiriwe abahutu, hakaba kategerejwe gushyirwaho urukiko rwo kwemeza icyo cyaha ko ari jenoside no gucira abo bicanyi urubanza. N’ubwo FPR yakomeje gukora uko ishoboye ngo yice impunzi z’abahutu zose, ntibyayishobokeye ari na byo Perezida Kagame yavuze ubwo yagiraga ati: “twabuze akanya ngo tubamariremo umujinya wose he kugira uducika”. Ni bwo bashatse gusibanganya burundu icyo kibazo cy’impunzi baca hasi baca hejuru kugera ubwo H C R ishyiriyeho ya ngingo (cessation clause) ivanaho ubuhunzi ku banyarwanda bose bahunze mbere ya 1998. Nyamara uko bagira kose na n’ubu haracyari impunzi z’abanyarwanda mpamya ko zidaciye mu nsi ya 600. 000 birenga kandi n’ubu nta munsi wira abantu badahunze u Rwanda. Ubu noneho ikibazo cy’mpunzi cyasubiye i rudubi kuko ari abahutu barahunze ariko noneho n’abatutsi ntiborohewe na bo barahunga. Kandi ikibabaje ni uko n’iyo abantu bahunze FPR ngo bakize amagara ya bo ibakurikirana aho bayihungiye ikabica.

Muri make rero biragaragara ko ikibazo cy’impunzi bari bitwaje batera u Rwanda ntaho cyagiye, ahubwo cyazambye kurushaho; kuko gufata ubutegetsi kwa bo kwatumye impunzi zikuba 5, na n’ubu nyuma y’imyaka hafi ya 28 hakaba hakiriho izingana cyangwa iziruta izari ziriho ubwo bateraga.

  1. Guharanira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane.

Kuri iyi ngingo ndibanda ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuko bavuga ko “umuturanyi ari umuzimyamuriro”. Nyamara iyo urebye usanga u Rwanda kuva rwakwigarurirwa na FPR rutarigeze ruba “uruzimyamuriro” mu baturanyi ba rwo ahubwo usanga ari rwo rujya kubatwikira. Ugirango ndabeshya azabarure inshuro u Rwanda rumaze kutera Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuva Kongo ikitwa Zaïre rwayiteye rwitwaje ko rugiye gucyura impunzi. Ariko rwamaze kuzicucuma ntirwagarukira aho ahubwo rwashyizwe ruhiritse ubutegetsi bwa Mobutu bwariho, Kabarebe aba umugaba w’ingabo za ho kugeza ubwo Laurent Désiré Kabila yiyemereje gusubiza abo “bakoroni” bashya iwabo. NNubwo batashye ariko ntibarekeye aho, ku buryo na nyuma y’urupfu rwa Laurent Désiré Kabila, umwuka mubi wakomeje, bikaba bitanatangaje ko hari abasanga kwicwa kwe gufitanye isano n’amakimbirane yabaye hati ye na bo. N’umuhugu we Joseph Kabila bamusimbuje ntibigeze bamuha amahoro, ahubwo bakomeje kumutera biyiritirira imitwe inyuranye y’inyeshyamba. Byageze n’aho bitera icyo ni iki ibihugu byose, byamagana u Rwanda, birusaba kuva muri Kongo, rwanze biba ngombwa ko barucishaho akanyafu. Ni uko M23 yaje gutsindwa. Ariko abari bagize iyo mitwe n’ubu ntibarareka gutegura guhungabanya umutekano wa Kongo. Ubwo siniriwe mvuga iby’imitungo ya Kongo abategetsi b’u Rwanda bagize nk’akarima ka bo. Baragenda bakicukurira, bakayora, bagasahura bakiyubakira imiturirwa naho Kongo igasigara iririra mu myotsi.

Ku birenabana n’Ubuganda, n’ubwo Kagame na Kaguta bahuriye ku mugambi wo kugenzura akarere k’ibiyaga bigari aho bakorera ba mpatsibihugu; na bo bahora barebana ku jisho. Uwatanga undi yamwirenza n’ikimenyimenyi muribuka ko bigeze gukocoranira muri Kongo aka za mbwa zirwanira mu mayezi. Muri iyi minsi bwo rwose basa n’aberuye barashwana ku mugaragaro. Umwe ahora arega undi ko acumbikiye kandi agafasha ahashaka kumwirenza. Ibi byatumye Uganda ikora icyo bise “gukubura no gukora isuku mu nzego z’umutakano” kuko byari bimaze kugaraga ko zacenyewe na ba maneko ba Kagame dore yari asigaye yicisha, agashimuta abo ashaka mu Buganda. Twabonye ukuntu iyo Kagame atumije amanama i Kigali, ashaka kwibonekeza mu rubuga mpuzamahanga, dore ko noneho ubu ari we utahiwe kuyobora Afurika yunze ubumwe, abayobozi b’ibihugu by’ibituranyi bose birinda gukandagiza ikirenge mu Rwanda. Ubwo yajyaga i Bugande kureba uburyo yagusha Museveni neza, twabonye uburyo Kaguta yamusuzuguye ku mugaragaro, banajya mu kiganiro n’abanyamakuru bikagaragara ko hagati y’abo bagabo ishyamba atari ryeru.

Uburundi nabwo bwakunze bwijujuta buvuga ko u Rwanda ruhora rwohereza ba D. M. I. barwo bakaza guhungabanya umutekano wa bwo. Muri make buhora bwigengesereye bufatiye ku munwa nk’ubwangati. Mwumvise ubwo u Burundi bwajanduraga imirambo y’abanyarwanda bari mu kiyaga cya Rweru ukuntu u Rwanda rwabwokeje igitutu, bugahita buyishyingura shishi itabona nta pererezeza rikozwe. Ariko ntibyabujije u Rwanda kwitwikira ijoro rukagerageza kujya kuyiba kuko rwumvaga ibihugu by’ibihangange bitangiye gushaka kujya gukora iperereza ngo bimenye koko aho iyo mirambo ikomoka. Icyakora aha twashimira Uburundi ko bwashoboye gukoma imbere icyo gikorwa cy’urukozasoni.

Mwakomeje kumva amagambo abayobozi bakuru b’u Rwanda bakunze kuvuga ku bayobozi b’u Burundi ndetse bikagera aho perezida Kagame yivugira ko Nkurunziza yihishe bakaba baramubuze. Ikibazo cyakomeje kuzamba aho hagiye hafatwa abantu babaga boherejwe n’u Rwanda guhungabanya umutekano w’u Burundi. Ni muri urwo rwego abantu bagiye bicwa abandi bakarusimbuka hamana; bikavugwa ko u Rwanda rwabaga rubifitemo uruhare. Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waje kuba umwaku aho muri 2015 i Burundi habereye kudeta ikaza kuburizwamo bigoranye, abenshi mu bayikoze bakaba barahungiye mu Rwanda, aho bakomeje kugeragereza kujya guhangabanya umutekano w’u Burundi. Iki gihugu cy’u Burundi tuzi ko cyamaze kubona ibintu bikabije, kigafunga imipaka ya cyo n’u Rwanda. Tuzi ko hari abarundi bagiye bakurwa mu nkambi za bo ziri mu Rwanda bakajya gutozwa ibikorwa by’intambara ngo bareme umutwe wo kurwanya ubutegetsi bw’i Burundi. Mbega muri make hagati y’u Rwanda babikanye ubugeze nta wuzi uko bizarangira, (kubikana ubugeze ni igihe abatumvikana buri wese aba yiteguye kugirira undi nabi).

Tanzaniya yo sinyitindaho. Ntawe utibuka ibyo Kagame yasubije Perezida Kikwete ubwo yamusabaga kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe na we harimo na FDLR. Yahise avuga ko nakomeza ibyo byo gusaba imishyikirano azibona yapfuye atazanamenya ikimutimbuye. N’ubwo hagati ya perezida ya Magufuri na Kagame bakomeza kwerekana ko babanye neza ndetse hakaba n’imishinga baganiraho hagamujwe kuyishyira mu bikorwa, aha ndavuga nkawa mushinga wa gari ya moshi, ntibibuza bamwe mu bategetsi ba Tanzaniya kwerura bakabwira abaturage ba bo ko batagomba gukomeza kwihanganira agasomborotso k’abanyarwanda; byageze n’aho umwe mu baminisitiri yerura abwira abanyatanzaniya ko abanyarwanda nibakomeza kubiyenzaho ngo bazarohe ubwato bwabo bamire nkeri mu Kagera.

Siniriwe mvuga ibirebana n’imibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo byageze aho birukana abahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu bitewe n’agasuzuguro ndengakamere ko kuza kwica abantu Afurika y’epfo yyabaga yarahaye ubuhungiro. N’ubwo mu minsi ikurikira ihindura ry’abaperezida muri Afurika y’epfo u Rwanda rwatangiye kwiyegereza perezida mushya ngo rurebe ko rwagarura umubano mwiza n’icyo gihugu, ariko tuzi neza ko ingeso idakurwa na reka uko biri kose ntibizorohera Kagame gushobora kurimanganya Cyril Ramaphosa igihe kirekire.

Nanze kwirirwa ndeba iby’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu bya kure nk’u Bufaransa. Aho ikibazo cy’indege yahanuwe ikagwamo perezida Habyarimana, perezida Ntarymira na bagenzi babo hamwe n’abaderevu b’abafaransa gikomeje gutera umubano mubi hagati y’ibyo bihugu. Gusa muri make ikigaragara ni uko kuva aho FPR imaze gufatira ubutegetsi mu Rwanda umubano wa rwo n’ibindi bihugu wagiye uzamba kurushaho.

Ziriya ngingo enye zisigaye nzazigarukaho mu gice cya 2 cy’iyi nyandiko igamije kwereka abanyarwanda n’abashishikajwe n’ukuri ku byabaye mu Rwanda ko kuva ku itariki ya 1 ukwakira 1990 kugeza ubu u Rwanda rwaroshywe mu kaga katavugwa kagizwe n’amaraso, amarira agahiri n’agahinda.

Célestin Sebahire

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s