Ijambo ry’ibanze: ikaze mwese kuri CCSCRINFO urubuga rwanyu mu bitekerezo n’amakuru

02/04/2018, Aloys Simpunga

Banyarwandakazi namwe Banyarwanda,

Mpirimbanyi za Sosiyete Sivili,

Inama mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR mu magambo ahinnye y’igifaransa) ishimishijwe no kubaha ikaze kuli uru rubuga. Nk’uko ili jambo ribisobanura neza, urubuga ruganisha ku gisobanuro cy’ubwisanzure. Inshingano nyinshi za Sosiyete Sivili zilimo imwe y’agaciro ndetse usanga n’izindi zishamikiyeho, aliyo y’ukwishyira ukizana n’ubwisanzure mu bitekerezo, mu myifatire ndetse no mu bikorwa utabangamiye abandi n’amategeko.

Amashyirahamwe nyarwanda adaharanira inyungu yibumbiye hamwe mucyo yise Inama mpuzabikorwa (Cadre de Concertation) ya Sosiyete Sivili kugira ngo atange umuganda wayo mu kwimakaza iyo ndangagaciro igomba kuranga umunyarwanda aho ali mu muryango nyarwanda.

Amateka ya vuba y’igihugu cyacu agaragaramo guhungabana gukomeye bw’uburenganzira bw’ibanze butandukanye bw’umunyarwanda n’ubwo umuryango nyarwanda, ku buryo n’ubwo Imana yagize ingarigari yayo alibwo burenganzira bw’ubuzima abanyarwanda babuvukijwe. Imiryango yarahahungabaniye. Abatarapfuye barahungabanye, aho bali hose, baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Gukira ibyo bikomere hagomba umuti ukomeye wo guhumulizwa, buli wese akawunywaho, aliko kandi hakaba n’urukingo ruzalinda buli wese kuzongera kugushwa ruhabu no gukomeretswa.

Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR, yihaye inshingano zo guhumuliza umunyarwanda uwo aliwe wese n’aho ali hose; yiha na none inshingano zo kurwanya yivuye inyuma no gukumira icyahungabanya uburenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda uwo aliwe wese n’aho ali hose.

Hali ibikoresho bikomeye CCSCR ihabwa n’amategeko bishingiye ku miterere yayo nka Sosiyete sivili, aliko hali n’ibindi bikoresho yiyubatsemo ubwayo. Ayo moko y’ibikoresho yombi akaba aliyo azakoreshwa mu kurangiza izo nshingano twavuze haruguru CCSCR yiyemeje.

Igikoresho gikomeye cyo gutega amatwi ibitekerezo by’undi, gikurikirwa n’ibiganiro ni intwaro ikomeye izarinda umunyarwanda n’umuryango nyarwanda kuzongera guhungabanywa no kuvutswa uburenganzira.

Ni muli urwo rwego CCSCR yashyizeho uburyo bwo kwumva ibyifuzo no kuvugana n’umunyarwanda uwo aliwe wese, yaba mu gihugu ndetse no hanze, maze ishyiraho imbuga zo guhuriraho/guhuriramo, aho buli wese azisanzura kandi agategwa amatwi.

Mbararikiye kugana izo mbuga zilimo izikoresha inyandiko ndetse na Radio ya CCSCR aho amajwi yanyu ategerejwe mu bwisanzure.

Mbifurije imigisha n’amahoro y’Imana.

Simpunga Aloys

Prezida wa CCSCR

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s